Sunday, 26 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kenya: Urukiko Rukuru Rwateye Utwatsi Ubusabe bw’Abarastafari bwo Kwemererwa Gukoresha Urumogi ku Mpamvu z’Idini
AMAKURUMU MAHANGA

Kenya: Urukiko Rukuru Rwateye Utwatsi Ubusabe bw’Abarastafari bwo Kwemererwa Gukoresha Urumogi ku Mpamvu z’Idini

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 15, 2026 3:35 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuryango w’Abarastafari wasabaga ko abanyamuryango bawo bemererwa gukoresha urumogi ku mpamvu z’imyemerere y’idini.

Urukiko rwavuze ko abatanze ikirego batagaragaje ibimenyetso bihagije byerekana ko amategeko abuza urumogi anyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Kenya.

Abarastafari bari basobanuriye urukiko ko gukoresha urumogi ari kimwe mu bigize imyemerere n’imihango yabo y’idini, bityo ko kurubuzanya bibangamira uburenganzira bwo gusenga no kwisanzura mu myemerere, Kandi ko uburenganzira burengerwa n’Itegeko Nshinga.

Mu mwanzuro wasomwe n’Umucamanza Bahati Mwamuye, urukiko rwavuze ko impamvu zatanzwe zidahagije kugira ngo amategeko asanzwe abuza ikoreshwa ry’urumogi ahindurwe cyangwa ateshwe agaciro.
Icyakora, rwagaragaje ko iki kibazo gikwiye kuganirwaho ku rwego rw’igihugu.

“Iki kibazo si icy’umuryango wa Rastafari gusa ahubwo ni ikibazo kireba igihugu cyose n’umuryango mugari w’Abanyakenya,” ni ko Umucamanza Mwamuye yavuze, asaba ko hakomeza ibiganiro byafasha gusuzuma uko amategeko agenga urumogi yakomeza kunozwa.

Mu myaka ishize, muri Kenya hakomeje impaka ku kuba urumogi rwakwemererwa gukoreshwa mu buryo bwihariye, cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi no mu nganda.

Abashyigikiye iryo hindurwa ry’amategeko bavuga ko byatanga inyungu zirimo:
Guhanga imirimo mishya;
Kongera amafaranga ava mu misoro;
Guteza imbere inganda zitunganya urumogi;
Guteza imbere ubushakashatsi n’ubuvuzi bushingiye ku bimera.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’icyo gitekerezo bavuga ko hakwiye gukomeza kwitonderwa ingaruka urumogi rushobora kugira ku buzima rusange, umutekano ndetse no ku rubyiruko.

Uko bimeze mu Rwanda

Mu Rwanda, muri Kamena 2021 hashyizweho amabwiriza yemerera ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’urumogi rugenewe ubuvuzi n’inganda, ariko ibikorwa byose bigakorwa mu buryo bugenzurwa cyane.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko uru rumogi rugenewe gusa ibikorwa by’ubuvuzi n’inganda, kandi ko rutemerewe gukoreshwa nk’ikiyobyabwenge.

Mu 2025 kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi byari bigeze ku rugero rwa 83%.

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Kenya ugaragaza ko, kuri ubu, gukoresha urumogi ku mpamvu z’idini bitaremerwa n’amategeko muri icyo gihugu. Icyakora, urukiko rwashimangiye ko impaka kuri iki kibazo zikwiye gukomeza kugira ngo harebwe niba amategeko akwiye kuvugururwa mu gihe kiri imbere.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Museveni Yashyize Igitutu Kuri Tshisekedi cyo Kuganira na AFC/M23
Next Article Ubufaransa: Ubushinjacyaha Bwasabiye Eugène Rwamucyo Gufungwa Imyaka 30
1 Comment
  • gatera says:
    July 15, 2026 at 5:57 pm

    URUMOGI ni ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima.Kandi ibiyobyabwenge byica abantu benshi.Urugero,report ya WHO (World Health Organisation) yerekana ko Itabi ryica abantu barenga 8 millions buli mwaka.Kandi n’imana itubuza kwangiza umubiri wacu yaduhaye.Niyo mpamvu abakristu nyabo batanywa itabi.Babifata nk’icyaha.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Minembwe : Haravugwa Ubwiyongere bw’Abarwanyi ba AFC/M23‎‎

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Uganda: Ba Injeniyeri Batandatu Batakaje Imirimo Kubera Ruswa

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Bill Gates ari mu Rwanda Mu Ruzinduko Rugamije Kureba Iterambere ry’Ubuzima n’Ikoranabuhanga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Masisi: AFC/M23 n’Ingabo za RDC Bashinjanye Ibitero Bishya byahitanye Umunyagihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?