Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko iterambere ry’Igihugu rishingiye ku ruhare rwa buri Munyarwanda, ashimangira ko buri wese akwiye kugira icyo atanga mu kubaka Igihugu nk’uko na cyo kimugirira akamaro.
Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yagaragaje ko gukunda Igihugu no kugikorera bitagomba kugarukira ku nyungu umuntu akigiraho, ahubwo ko buri wese afite inshingano zo kukigenera umusanzu we.
Yagize ati: “Ikindi ni umuhate, ugomba kugira ikintu icyawe.
Igihugu cyawe, ugomba kugira icyo… Igihugu kigira icyo kiguha, ugomba kugira icyo ugiha.
Ibisigaye ni politiki zisanzwe, zituma abantu batera imbere ndetse bateza Igihugu imbere.”
Yasobanuye ko umuhate, inshingano no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ari byo bituma abaturage batera imbere ku giti cyabo, bikanafasha Igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere rirambye.
Ubu butumwa buje bwibutsa Abanyarwanda ko kubaka Igihugu ari inshingano za buri wese, aho buri muturage asabwa gukoresha ubushobozi afite mu guteza imbere imibereho ye ndetse n’iy’Igihugu muri rusange.
Amosi Twagiramungu
Rwandatribune.rw