Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gutangaza gahunda zigamije kwimakaza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya izikoresha lisansi na mazutu, hari ikintu gikomeje gutera abantu kwibaza: ni ukubera iki ishoramari mu nganda za peteroli rikomeje kwiyongera aho kugabanuka?
Mu bice bitandukanye by’isi, ibikorwa byo gushakisha no gutunganya peteroli birakomeje kwaguka. Nigeria yatangije uruganda rwa mbere runini muri Afurika rutunganya peteroli, Uganda na Tanzania biri mu myiteguro yo gutangira kohereza peteroli ku isoko mpuzamahanga binyuze mu muyoboro wa EACOP, mu gihe Guyana n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje kongera umusaruro n’ishoramari muri uru rwego.
Ibi byose bigaragaza ko n’ubwo isi iri kwimukira ku ngufu zisukuye, peteroli itarimo gutakaza agaciro nk’uko bamwe babitekereza.
Peteroli Ifite Akamaro Karenze Gukora Lisansi
Hari abumva ko peteroli ikoreshwa gusa mu gukora lisansi na mazutu. Nyamara ibyo ni igice gito cyane cy’ibyo ivamo.
Iyo itunganyijwe, ivamo lisansi y’indege, gaz ikoreshwa mu ngo no mu nganda, amavuta asiga imashini, kaburimbo ikoreshwa mu kubaka imihanda, parafine, ibishashara, ndetse n’ibikoresho fatizo bikoreshwa mu gukora pulasitiki, imyenda y’imikorano, imiti, amarangi, ifumbire, ibikoresho byo kwa muganga, amavuta yo kwisiga n’ibindi bicuruzwa byinshi bikoreshwa buri munsi.
Ibi bisobanura ko inganda za peteroli zishingiye ku gutanga ibikoresho bikenerwa n’inganda nyinshi, atari ugutanga lisansi y’imodoka gusa.
Nubwo imodoka zikoresha amashanyarazi zigenda ziyongera ku isoko, hari inzego zikiri kure yo kubona ubundi buryo bwasimbura peteroli.
Urugero ni urw’indege zitwara abagenzi n’imizigo ku ntera ndende, kuko zikenera lisansi ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu nyinshi cyane. Ikoranabuhanga rya batiri riracyari hasi ugereranyije n’ibikenerwa n’izo ndege, bityo peteroli ikaba igifite umwanya ukomeye muri uru rwego.
Impamvu Gutunganya Peteroli Byihishemo Ibanga ry’Ubukungu
Uruganda rwa Aliko Dangote rwo muri Nigeria rugaragaza neza aho isoko rya peteroli ryerekeza.
Nubwo benshi barufata nk’uruganda rukora lisansi, mu by’ukuri rutanga n’ibindi bicuruzwa byinshi bifite agaciro, birimo lisansi y’indege, mazutu n’ibikoresho fatizo by’inganda za petirokimike.
Ibi ni byo bituma abashoramari bakomeye bakomeza gushora amafaranga mu nganda zitunganya peteroli aho kwibanda gusa ku bucukuzi bwayo.
Afurika Ikwiye Guhindura Imyumvire
Kimwe mu bibazo Afurika imaze imyaka ihura na byo ni ugucukura umutungo kamere ikawohereza hanze utaratunganywa, hanyuma ikagarura ibicuruzwa byarangiye ku giciro kiri hejuru.
Abasesenguzi bavuga ko inyungu nyinshi zituruka mu gutunganya umutungo no kuwongerera agaciro, aho kuwugurisha ukiri umwimerere.
Ni na yo mpamvu ibihugu bifite peteroli bikwiye gushyira imbaraga mu kubaka inganda ziyitunganya, gukora ibikomoka kuri yo no guteza imbere inganda za petirokimike, kuko ari ho hihishe amahirwe menshi y’ubukungu.
Nubwo isi ikomeje kwimukira ku ngufu zidateje akaga, impinduka zirimo kuba ntizisobanuye iherezo rya peteroli. Ahubwo zigaragaza ko uburyo ikoreshwamo bugenda buhinduka.
Ibihugu bizashobora kubyaza umusaruro ayo mahirwe ni ibizamenya kongerera agaciro umutungo kamere wabyo, aho kugarukira ku kuwucukura no kuwugurisha amahanga gusa.
Rwandatribune.rw