Mujyi wa Awka, muri Leta ya Anambra muri Nigeria, nyuma yo kudakubura inzu.
Uwatangaje aya mashusho yavuze ko umwana witwa Favour, ukomoka muri Leta ya Ebonyi ariko uba muri Anambra, yasanzwe aboheshejwe umugozi mu nzu arimo arira.
Yagize ati: “Numvise umwana arira, ninjira mu rugo nsanga yaboshywe n’umugozi. Byari ibintu biteye agahinda.”
Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, abaturage n’abagize itsinda ryitwa TeamSaint batabaye uwo mwana, mu gihe nyina yahise afatwa ashyikirizwa irondo ry’abaturage (vigilante) kugira ngo hakurikizwe amategeko.
Icyo kibazo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi banenze ihohoterwa rikorerwa abana, basaba ko inzego zibishinzwe zikora iperereza ndetse zikarengera uburenganzira bw’umwana.
Rwandatribune.rw