Monday, 27 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Guhanga Udushya mu Buhinzi n’Ubworozi ni yo Nzira yo Kongera Umusaruro – Dr. Ndabamenye
AMAKURU

Guhanga Udushya mu Buhinzi n’Ubworozi ni yo Nzira yo Kongera Umusaruro – Dr. Ndabamenye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 9:54 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko u Rwanda rudashobora kugera ku musaruro ushimishije mu buhinzi n’ubworozi hatabayeho guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga no gukomeza ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abahinzi.

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ribaye ku nshuro ya 19 ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, ryahuje abamurika ibikorwa bisaga 600 baturutse mu nzego zitandukanye.

Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa igira iti: “Twihutishe ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibishya n’ubufatanye.”

Dr. Ndabamenye yavuze ko imihindagurikire y’ibihe hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro bikomeje gushyira igitutu ku buhinzi n’ubworozi, bityo hakaba hakenewe ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Yagaragaje ko uru rwego rukomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda, aho rutanga hafi 19% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), mu gihe hafi 70% by’inganda zo mu gihugu zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri yavuze ko Guverinoma izakomeza gushyigikira abahinzi n’aborozi binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ubwishingizi “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi”, bugamije kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ibihombo.

Mu ruhande rw’abikorera, Umuyobozi Mukuru wa KT HUB, Kabahizi Theoneste, yavuze ko ikigo ayoboye gifasha guteza imbere imbuto z’indobanure, icyororo gitanga umukamo mwinshi ndetse n’ikoranabuhanga ryo kuhira hakoreshejwe ingufu z’izuba.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bifasha kongera umusaruro, guhanga imirimo mishya no guteza imbere urubyiruko, ari na byo bifasha urwego rw’ubuhinzi kurushaho guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bamuritse ibikorwa, Agronome Manariyo Victor wo mu Ishyirahamwe Ingabo Farms Association yerekanye tekiniki nshya yo guhinga imyumbati ishobora gutuma igiti kimwe cyera hagati ya kilogarama 50 na 70.

Yasobanuye ko iyo tekiniki ishingiye ku gutegura ikiroba cya metero ebyiri kuri ebyiri, kigashyirwamo ibyatsi, ifumbire n’itaka, bikabika amazi kandi bikongera uburumbuke bw’ubutaka, bikazamura umusaruro ku rwego rugaragara.

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ry’uyu mwaka ryitezweho gufasha abahinzi, aborozi, abashakashatsi n’abikorera kungurana ubumenyi, kumurika udushya no gushaka ibisubizo birambye byo guteza imbere uru rwego rufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump Yaburiye Iran Nyuma y’Ibitero By’Aba-Houthis ku Mato ya Saudi Arabia
Next Article Macky Sall na Bagenzi Be Batanu Biyamamarije Kuyobora Umuryango w’Abibumbye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Iran Yibasiye Ibirindiro bya Amerika mu Bihugu Bitandatu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: New Radio Station in Ngozi Accused of Spreading Ethnic Division

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

GoGirl: Agakoresho Kadutse Gafasha Abagore Kunyara Bahagaze

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?