Umwe mu barwanyi ba Mai-Mai uzwi ku izina rya “Gen Fyeka Adui wa Congo” yatawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko Fyeka yafashwe ari kumwe n’abamurindaga, nyuma bose bajyanwa mu maboko y’inzego za gisirikare.
Yafatiwe kuri Kivovo
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yakusanyije avuga ko uyu murwanyi yafashwe n’abasirikare ba FARDC bari mu gace ka Uvira, ahagana saa munani z’amanywa.
Umwe mu bantu bavuga ko bari hafi y’aho yafatiwe yavuze ko Fyeka yafashwe kuri poste ya Kivovo, ari kumwe n’abamurindaga.
Yagize ati:
“Ahagana saa munani z’amanywa, FARDC yafashe Mai-Mai Gen Fyeka Adui wa Congo bamufatiye kuri poste ya Kivovo, yari kumwe n’abamurindaga.
Bahise babashyira mu modoka ya FARDC. Nyuma baje kumufungira kuri B2, babwira abamurindaga guhita bataha.”
Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana niba abamurindaga na bo bakomeje gufungwa cyangwa niba barekuwe nyuma yo kumushyikiriza inzego za gisirikare.
Impamvu y’itabwa muri yombi ntiratangazwa
Kugeza ubu, FARDC ntabwo iratangaza ku mugaragaro impamvu yatumye Fyeka Adui wa Congo atabwa muri yombi, kandi MCN ivuga ko itarabona itangazo ryemewe risobanura iby’iki gikorwa.
Icyakora, amakuru aturuka mu bantu bo muri ako gace avuga ko ashobora kuba afitanye isano n’ukutumvikana kwagiye kugaragara hagati ya bamwe mu barwanyi ba Wazalendo n’ingabo za FARDC.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati:
“Nta muntu ubizi neza, ariko ni we wateje imvururu muri cya gihe cya Gen. Gasita.”
Aya magambo ariko ni ibivugwa n’umutangabuhamya, kandi nta rwego rwa gisirikare ruracyemeza ku mugaragaro ko ari zo mpamvu zatumye Fyeka atabwa muri yombi.
Mu bihe bishize, muri Uvira havuzwe ukutumvikana hagati ya bamwe mu barwanyi ba Wazalendo n’inzego za FARDC, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere y’ibikorwa by’umutekano n’uburyo imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za Leta.
Muri uwo mwuka wo kutumvikana, havuzwe kandi ikibazo cy’umugore wari witeguye gushyingura umugabo we wari umusirikare wa FARDC wari uherutse kwitaba Imana.
Amakuru yo muri ako gace avuga ko hari abarwanyi ba Wazalendo batashakaga ko uwo musirikare ashyingurwa i Uvira.
Bamwe mu batanga amakuru bavuga ko Fyeka Adui wa Congo yaba yaragize uruhare mu gukomeza uwo mwuka wo kutumvikana, ariko ibi na byo ntibiratangazwa cyangwa ngo byemezwe n’inzego zibishinzwe.
Azwiho amagambo akomeye kuri FARDC
Fyeka Adui wa Congo azwi muri ako gace no ku magambo akomeye akunze gutangaza ku ngabo za FARDC.
Amakuru avuga ko yagiye agaragaza ko FARDC ishobora kwirukanwa mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo, ndetse akavuga ko hashobora kubaho impinduka ku bijyanye n’ububasha bw’inzego za gisirikare muri ako karere.
Ibyo byatumye izina rye rikomeza kugarukwaho mu biganiro byibanda ku mutekano, cyane cyane ku mibanire hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo amakuru yo muri Uvira avuga ko Fyeka Adui wa Congo yafashwe ndetse akajyanwa mu kigo cya gisirikare kizwi nka B2, haracyari byinshi bitarasobanuka ku byerekeye ifatwa rye.
Impamvu nyayo y’itabwa muri yombi, ibyo akurikiranyweho ndetse n’aho afungiye ubu ntibiratangazwa ku mugaragaro.
MCN ikomeje gukurikirana amakuru mashya kuri iki kibazo, mu gihe hategerejwe ibisobanuro birambuye bitangwa n’inzego za FARDC.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw