Abasirikare babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baguye mu gitero cya Iran cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Jordanie, hakoreshejwe misile n’indege zitagira abapilote (drones).
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (U.S. Central Command) bwemeje aya makuru, buvuga ko icyo gitero cyabaye ku wa Gatanu mu gihe abasirikare ba Amerika bari bahanganye n’ibitero bikomeje kugabwa na Iran.
Ni igitero kibaye mu gihe intambara hagati ya Amerika na Iran yinjiye ku munsi wa karindwi, nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko agahenge kari karashyizweho katakiriho.
Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordanie no mu bindi bice byo mu Kigobe cya Perse, ivuga ko ari ukwihorera nyuma y’ibitero Amerika yari yagabye hafi y’inzira y’amazi ya Hormuz.
Ibi bikomeje kongera impungenge z’uko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi ashobora kurushaho gukaza umurego no gukwirakwira mu Burasirazuba bwo Hagati.
Rwandatribune.rw