Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2026 izatangira gushyira mu bikorwa gahunda nshya ivugurura uburyo visa zitangwamo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bikazatuma serivisi zisanzwe zitangirwa muri ambasade na konsila nyinshi zihagarikwa.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, iyi gahunda igamije kwimurira ibikorwa byo kwakira no gutunganya ubusabe bwa visa mu bigo 20 by’akarere biri mu bihugu 19 bya Afurika.
Afurika y’Epfo ni yo yonyine yahawe ibigo bibiri, biri i Cape Town n’i Johannesburg.
Muri ayo mavugurura, Kigali iri mu mijyi yatoranyijwe kuzajya yakira ikanatunganya ubusabe bwa visa z’abifuza kujya muri Amerika.
Indi mijyi yatoranyijwe harimo Nairobi, Kampala, Kinshasa, Addis Ababa, Dakar, Accra, Lagos, Abidjan n’indi.
Mu gihe hari ibigo bishya by’akarere bizakomeza gutanga serivisi, ambasade na konsila zirenga 25 zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika zizahagarika ibikorwa byo gutanga visa. Mu bihugu birebwa n’iki cyemezo harimo u Burundi, Mali, Zambia, Zimbabwe, Botswana, Namibia, Mozambique, Gabon, Tchad, Niger, Burkina Faso na Mauritania.
Abantu bari basanzwe bafite gahunda yo kubazwa (interview) muri ambasade zizahagarika gutanga visa bazamenyeshwa aho gahunda zabo zizimurirwa, binyuze kuri email, hamwe n’andi mabwiriza mashya ajyanye n’ubusabe bwabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yanatangaje ko abamaze kwishyura amafaranga yo gusaba visa (MRV) bagomba kuba barafashe itariki yo kubazwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga 2026, mbere y’uko gahunda nshya itangira gukurikizwa.
Aya mavugurura ari mu rwego rw’ingamba ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwashyizeho zigamije kugabanya umubare wa za ambasade na za konsila zitanga serivisi za visa ku isi, no guhuriza ibikorwa hamwe kugira ngo bikorwe neza kandi hakoreshwe umutungo n’abakozi mu buryo bunoze.
Nubwo serivisi zizajya zitangirwa mu bigo bike by’akarere, ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko intego atari ukugabanya serivisi, ahubwo ari ukuzinoza no kuzitanga ku rwego rwisumbuyeho.
Icyakora, bamwe mu basaba visa bashobora kujya basabwa kujya kubarizwa mu bindi bihugu, harimo n’u Rwanda.
Rwandatribune.rw