Thursday, 20 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
APR FC na Les Aigles du Congo: Umutekano n’Amarushanwa ya CAF, ni Iki Kigomba Kubanziriza Ibindi?
Abadepite 54 bo muri Amerika basabye Trump kurushaho gusobanura amasezerano ya RDC ku mabuye y’agaciro
Fizi: Igitero Cya Drones Cyibasiye Hotel Mwalu, Abantu 2 Barakomereka
Rulindo:Litiro 26,000 z’Urwagwa rw’Akarusho Zamenwe Nyuma y’Ubugenzuzi
RDC: Guverinoma Yashyizeho Amasomo Akoreshwa n’Ikoranabuhanga mu Duce 18 Turi mu Byago bya Ebola
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > FDLR Si Umutwe w’Impunzi, Ni Umutwe Witwaje Intwaro, Yolande Makolo
AMAKURUUMUTEKANO

FDLR Si Umutwe w’Impunzi, Ni Umutwe Witwaje Intwaro, Yolande Makolo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 7, 2026 12:06 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko umutwe wa FDLR udakwiye gufatwa nk’uw’impunzi cyangwa ngo ukomeze kugirirwa impuhwe za politiki, ahubwo ko ugomba gusenywa hakurikijwe amasezerano y’umutekano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byagiranye.

Ibi yabitangaje mu gihe hashize igihe kirenga umwaka impande zombi zisinyiye i Washington amasezerano y’amahoro, aho RDC yari yemeye gusenya FDLR mu gihe cy’iminsi 90, mu gihe u Rwanda rwagombaga gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mupaka. Kigali ivuga ko ibyo Kinshasa yemeye bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Kigali yanenze amasezerano ya Kinshasa na FDLR
Mu minsi ishize, RDC yagiranye na FDLR amasezerano ajyanye no kurambika intwaro no gusubiza bamwe mu barwanyi bayo mu buzima busanzwe.

Iyi gahunda kandi yatangiye gusakazwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’i Burayi kugira ngo ibone inkunga mpuzamahanga.

U Rwanda rwahise ruyamagana, ruvuga ko ayo masezerano atari mu byumvikanyweho i Washington. Kigali yibukije ko hari gahunda ya gisirikare izwi nka CONOPS, yemejwe n’impande zombi kandi ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari yo ikwiye gushingirwaho mu gusenya FDLR.

“FDLR iracyakorana na FARDC”

Mu kiganiro Makolo yagiranye na Royal FM kuri uyu wa 6 Kanama 2026, yavuze ko amakuru u Rwanda rufite agaragaza ko nta gutandukana kwigeze kuba hagati ya FDLR n’ingabo za RDC (FARDC).

Yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bakomeje gukorera hamwe n’igisirikare cya Congo ndetse bakaba bakomeza guhinduranya ibirindiro mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC.

Makolo yavuze kandi ko uyu mutwe ukomeje guhabwa ubufasha bw’amafaranga, ubwa politiki n’ubwa gisirikare, ndetse ko hari ibimenyetso by’uko unafasha indi mitwe yitwaje intwaro iri mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

U Rwanda ruvuga ko hari umugambi wo “kweza” FDLR
Yolande Makolo yavuze ko hari ibikorwa biri gukorwa bigamije gutuma FDLR ifatwa nk’umutwe wa politiki aho kuba umutwe w’iterabwoba.

Yavuze ko ibyo bikorwa birimo gukorwa ku bufatanye n’abantu bamwe bahoze bafite aho bahuriye n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, barimo umuhungu we Jean-Luc Habyarimana.

Ku bwe, kuba abayobozi ba FDLR badahangayikishijwe no gusenywa cyangwa koherezwa mu Rwanda ari ikimenyetso cy’uko bizeye ubufasha bwa Leta ya RDC.

“Uyu mutwe ntiukwiye guhendahendwa”
Makolo yibukije ko FDLR yagabye ibitero byinshi ku Rwanda kandi ko yanakoze ibikorwa by’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko ikibazo cyayo kidakwiye gukemurwa binyuze mu kuyinginga ngo yemere kurambika intwaro.

Yagaragaje ko u Rwanda rwakiriye ibihumbi by’abahoze muri FDLR bemeye gutaha, bagahugurirwa mu kigo cya RDRC mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, kandi ko ubu babana mu mahoro n’abandi Banyarwanda.

Yavuze ko iyo gahunda ikomeje no kuri ubu, ku buryo abahoze muri FDLR bifuza gutaha bakirwa, bakigishwa imyuga n’ubumenyi butandukanye, bagafashwa kongera kwiyubaka no kwiteza imbere.

Kigali yiteguye gukorana na RDC mu gusenya FDLR


Makolo yavuze ko u Rwanda rwigeze gukorana na RDC mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya FDLR, birimo Umoja Wetu, byafashije mu gufata bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe.

Yongeyeho ko Kigali igifite ubushake bwo gukorana na Kinshasa mu bikorwa bihuriweho byo kuwusenya burundu, ariko ko niba RDC idashaka ubwo bufatanye, hakwiye gukurikizwa ibyateganyijwe muri CONOPS.

“FDLR si impunzi”


Mu gusoza, Umuvugizi wa Guverinoma yashimangiye ko FDLR itagizwe n’impunzi ahubwo igizwe n’abarwanyi bitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bamwe mu bayishinze bakaba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington risaba ubushake bwa politiki, kandi ko icyo ari cyo Leta ya RDC ikomeje kubura kugira ngo isenye FDLR nk’uko yabisezeranyije.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kuki RDC Yahagaritse Kohereza Hanze Copper na Cobalt Bitaratunganywa?
Next Article Uganda Yemeje Kohereza Ingabo Muri Gaza Mu Butumwa Bwo Kubungabunga Amahoro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Ko Perezida wa FIFA Asimbura António Guterres Kuyobora Loni

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Kenya:Igiye Kubakira Raila Odinga Urwibutso Rudasanzwe Ruzatwara Miliyoni 30 z’Amashilingi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Inzoga z’Uburozi Zahitanye 50 Mu Mezi Atandatu, Leta Izifata Nk’Icyorezo”

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Kilumbi Na Tubuki Muri Fizi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?